Buri mukozi yemerewe ikiruhuko cy'umwaka kingana n'iminsi cumi n'umunani (18) y'akazi kandi agenerwa amafaranga y'ikiruhuko nyuma y'umwaka umwe w'akazi kadahagarara.
Umukoresha agomba kugenera umukozi ikiruhuko cy’umwaka. Uretse ibiteganywa ukundi muri iri tegeko, ikiruhuko cy’umwaka ntigishobora kuvunjwa mu mafaranga.
Uretse ingingo z’amasezerano zibereye umukozi ikiruhuko cy’umwaka kingana n’umunsi umwe n’igice (1½) w’akazi buri kwezi kw’akazi.
Umwana ukora afite imyaka (16) ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) agomba guhabwa iminsi ibiri (2) y’akazi y’ikiruhuko buri kwezi kw’akazi.
Umukozi ufite uburambe mu kigo kimwe bwa buri myaka itatu (3) ahabwa umunsi umwe (1) w’akazi w’inyongera ku kiruhuko cy’umwaka gihemberwa. Icyakora, nta mukozi ushobora kurenza iminsi makumyabiri n’umwe (21) y’akazi y’ikiruhuko cy’umwaka gihemberwa.
Umukozi ugitangira akazi ajya mu kiruhuko cy’umwaka nyuma y’amezi cumi n’abiri (12) akora habariwemo n’igihe cy’igeragezwa.
Iminsi y’ikiruhuko rusange iteganywa n’amategeko ntibarirwa mu kiruhuko cy’umwaka gihemberwa.
Umukozi uri mu kiruhuko cy’umwaka akomeza kugira uburenganzira bushingiye ku masezerano ye y’umurimo.
Comments
0 comments
Please sign in to leave a comment.