Guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina ku buryo ubwo ari bwo bwose birabujijwe.
Kwirukana umukozi ku kazi kubera ko yatanze amakuru cyangwa ubuhamya ku bijyanye no guhozwa ku nkeke hagamijwe imibonano mpuzabitsina bikozwe n’umukuriye mu kazi birabujijwe.
Igihe hari ibimenyetso bifatika byemeza ko umukozi yasezeye ku kazi kubera guhozwa ku nkeke n’umukuriye agamije gukorana na we imibonano mpuzabitsina, bifatwa nko kwirukanwa ku kazi nta mpamvu.
Comments
0 comments
Please sign in to leave a comment.